Ni umunsi wa kabiri wikurikiranya abanduye bagera kuri 400, kandi ubwandu bwinshi bwiganje mu mujyi wa Kigali.
Umuntu umwe niwe wahitanye n’icyo cyorezo, bituma abo kimaze guhitana kuva kigeze mu Rwanda bangana na 378.
Mu banduye kuri uyu wa Gatanu abenshi babonetse i Kigali ahabonetse abarwayi 219, Kamonyi 37, Gicumbi 37, Rubavu 32, Musanze 27, Rulindo 19, Burera 17 na Bugesera 10.
Umuntu umwe niwe wakize, bivuze ko abamaze gukira babaye 26 393. Abakirwaye ni 3277 barimo 16 barembye.
Inkingo 390 339 nizo zimaze gutangwa zirimo 448 zatanzwe kuri uyu wa Gatanu. Abantu 246,476 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.
18.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 246,476 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 187 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 74 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/g8DctpAJw3
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 18, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!