Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu, ryerekanye ko abitabye Imana bazize COVID-19 ari “umugore umwe n’abagabo batanu.”
Kuri uyu munsi, abarwayi bashya 483 bakuwe mu bipimo 12.131 byafashwe mu duce dutandukanye tw’igihugu. Kugeza ubu ubwandu bushya buri ku kigero cya 3.9%.
Usibye abarwayi bashya babonetse, abagera kuri 16 binjijwe mu bitaro aho bagomba kwitabwaho byihariye n’abaganga; bane gusa ni bo basezerewe mu bitaro nyuma y’uko ibipimo byerekanye ko nta virus bagifite mu mibiri yabo. Abarwayi barembye bo ni 13.
Umubare w’abandura ukomeje kugabanuka ahanini bijyanye no kuba abenshi bakomeje guhabwa inkingo za COVID-19. Kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021, mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 1.666.457 bahawe dose ya mbere barimo 2.247 bayifashe uyu munsi; mu gihe abakingiwe byuzuye ari 920.197 barimo 5.672 bahawe dose ya kabiri.
08.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 5 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 5 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 5 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/UgxlC7tEuI
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 8, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!