Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2020, ryerekana ko abarwayi bashya bavuye muri Kigali:3, Bugesera:10, Musanze:1, Nyanza:11, Rubavu:4.
Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe hamaze kuboneka 5543 bayanduye mu bipimo 596 686 bimaze gufatwa, 5137 barayikize mu gihe 389 bakirwaye naho 46 bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
19.11.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:3, Bugesera:10, Musanze:1, Nyanza:11, Rubavu:4 pic.twitter.com/WopzeceTDg
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 19, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!