Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni 3672 barimo 1863 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 1794.
Mu barwayi bashya 47 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 27 Kanama 2020, abagera kuri 38 ni abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali, i Rusizi hakuwe umunani mu gihe i Musanze habonetse umwe.
- Abanduye ni 3672 (Barimo 47 bashya)
- Abakize ni 1863 (Barimo 53 bashya)
- Abakirwaye ni 1794
- Abantu 15 bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 388 078 (Ibipimo bishya 4597)
Minisante yagaragaje ko ‘‘Ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.4%, mu gihe iry’abandura ari 1%.’’
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020 yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe. Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu gihe hatafatwa ingamba mu minsi 30 iri imbere, u Rwanda rushobora gupfusha abantu nka 25.
Yagize ati ‘‘Dufite abarwayi barindwi bari mu nzu z’indembe barimo n’ufite imyaka 22.’’
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 24 537 267 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 833 210 yahitanye mu gihe 17 002 466 bamaze kuyikira.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
27.08.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:38 (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali/contacts of positive cases in Kigali markets), Rusizi:8, Musanze:1 pic.twitter.com/EIB65I6xJp
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 27, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!