Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, bamaze kuba 2099 barimo 1222 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 872.
Mu barwayi bashya barindwi basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu wa 4 Kanama 2020, abagera kuri bane bagaragaye i Rusizi bari mu bahuye n’abanduye; i Kigali hakuwe babiri mu gihe i Nyamasheke hakuwe umwe.
- Abanduye ni 2099 (Barimo barindwi bashya)
- Abakize ni 1222 (Barimo 53 bashya)
- Abakirwaye ni 872
- Abantu batanu bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 278 457 (Ibipimo bishya 3072)
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, ku wa 27 Nyakanga 2020 nibwo habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe, ahabonetse abagera kuri 57.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 18 603 296 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 701 253 yahitanye mu gihe 11 815 499 bamaze kuyikira.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
04.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
Rusizi:4 (bahuye n’abanduye/contacts of positive cases), Kigali:2, Nyamasheke:1 pic.twitter.com/o44QZqbj5O
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 4, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!