Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na Coronavirus kuri uyu wa 31 Kanama 2021, ari abagore batanu n’umugabo umwe.
Abarwayi bashya 496, bangana n’ijanisha rya 3.5% babonetse mu bipimo 14.241 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni bane, abagera ku munani ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 32.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose ebyiri za COVID-19] abantu 660.402 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.513.881 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 11.632 bayifashe uyu munsi.
31.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 5 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 5 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 5 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/PFHwE0ZTZ3
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 31, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!