Abarwayi bashya bagaragaye mu masaha 24 yashize biganje mu Turere twa Karongi ahasanzwe 26, Gicumbi [12],Rubavu [10], Ngororero [6], Umujyi wa Kigali [2], Nyamagabe [2], Rusizi [2] na Nyanza hakuwe umwe.
Abantu 64 basanzwemo Coronavirus batumye umubare w’abamaze kwandura uba 25.714 mu bipimo 1.437.380 bimaze gufatwa mu gihe babiri ari bo bayikize, abamaze gukira baba 24.155. Kuri ubu abagifite ubwandu mu mibiri yabo ni 1221.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021, nta muntu wishwe na Coronavirus; bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma kuri 338.
Kuva ibikorwa byo gukingira Coronavirus mu Rwanda byatangira, hamaze gutangwa inking ku bantu 350.400.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
10.05.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/VXkrOxiJcW
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 10, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!