Abarwayi bashya babonetse kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, biganjemo abo mu Karere ka Gicumbi kakuwemo 27, Karongi [18], Nyamagabe [6], Umujyi wa Kigali [5], Ngoma [3], Rubavu [2], Rusizi [2], Nyaruguru [1], Kamonyi [1] na Ngororero [1].
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 25.652 bakuwe mu bipimo 1.344.650. Muri bo abakize bagasezererwa mu bitaro ni 24.153.
Kugeza magingo aya, abarwayi 1161 ni bo bakiri kwitabwaho n’abaganga haba mu bitaro no mu ngo zabo.
Kuri uyu munsi nta murwayi witabye Imana byatumye umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus uguma kuri 338. Abamaze guhabwa urukingo mu gihugu hose ni 350.400.
09.05.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/5JeJvmGmUj
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!