- Abanduye ni 2644 (Barimo 67 bashya)
- Abakize ni 1698 (Barimo 15 bashya)
- Abakirwaye ni 936
- Abantu 10 bitabye Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 345 920 (Birimo 3306 bishya)
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2020, rigaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye i ‘‘Kigali hasanzwe 50 bapimwe mu bacuruzi bo mu masoko, Rusizi ni 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi na Kirehe hakuwe umwe.’’
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 2644 bamaze kuyisanganwa, muri bo 1698 barakize, 936 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe 10 bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
19.08.2020 – Covid-19 Amakuru Mashya|Update
*Kigali:50 (bapimwe mu bacuruzi bo mu masoko yafunzwe muri Kigali/testing of vendors in closed Kigali markets), Rusizi:16 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Kirehe:1 pic.twitter.com/b1us7MrRzc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 19, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!