Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane ryerekanye ko mu banduye harimo abahuye n’abanduye muri Kigali.
Rikomeza riti “Abarwayi bashya bagaragaye: Kigali: 36 (abahuye n’abanduye), Huye: 17, Musanze: 13, Rubavu: 5, Burera: 1, Muhanga: 1, Nyanza: 1, Nyamagabe: 1, Gicumbi: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.’’
Ubwandu bushya bwabonetse mu Rwanda bwatumye abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu bagera ku 7032 mu bipimo 679 132 bimaze gufatwa kuva COVID-19 igaragaye muri Werurwe 2020.
Mu banduye bose, abagera kuri 6089 basezerewe nyuma yo gusangwa nta bwandu bagifite mu maraso yabo, abakirwaye ni 886 mu gihe 57 bitabye Imana.
Minisante igaragaza ko ijanisha ku mibare y’abakira iri kuri 86.5%, abapfa ni 0.8% mu gihe abandura ari 2.5%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
17.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 36 (abahuye n'abanduye), Huye: 17, Musanze: 13, Rubavu: 5, Burera: 1, Muhanga: 1, Nyanza: 1, Nyamagabe: 1, Gicumbi: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/GF493aybH0
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 17, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!