Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahabonetse batandatu, Rubavu hasanzwe barindwi, i Musanze ni batatu, mu gihe mu Turere twa Nyamagabe, Rusizi na Nyabihu buri hose hasanzwe umwe.
Itangazo rya Minisante rigaragaza ko abantu 19 basanzwemo Coronavirus batumye umubare w’abamaze kwandura uba 5891 mu bipimo 622 073 bimaze gufatwa. Kuri ubu abagifite ubwandu bw’iyi virusi mu mibiri yabo ni 364 mu gihe abo yahitanye bageze kuri 47.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Coronavirus yageze mu Rwanda. Yagaragaye ku Muhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai.
Abantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi nibo basezerewe bwa mbere mu bitaro aho bari barwariye mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya ku wa 5 Mata 2020. Kuri ubu abamaze gukira ni 5480, bapimwe bagasangwa nta virusi bagifite mu maraso yabo.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
28.11.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 6, Rubavu: 7, Musanze: 3, Nyamagabe: 1, Rusizi: 1, Nyabihu: 1 pic.twitter.com/npQo5w7Vq8
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 28, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!