Abarwayi bashya babonetse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mata 2021, biganjemo abo mu Karere ka Muhanga kakuwemo 13 mu gihe Umujyi wa Kigali wasanzwemo 10, Nyamagabe ni icyenda mu gihe Uturere twa Gicumbi, Ngororero na Nyaruguru, buri hose hasanzwe abarwayi umunani.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 24.677 bakuwe mu bipimo 1.294.444. Muri bo abakize basezererwa mu bitaro ni 23.005.
Kugeza magingo aya, abarwayi 1342 ni bo bakiri kwitabwaho, muri bo batandatu bakaba barembye, aho bari kwitabwaho by’umwihariko.
Kuri uyu munsi nta murwayi witabye Imana byatumye umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus uguma kuri 330. Abamaze guhabwa urukingo mu gihugu hose ni 349.702.
26.04.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/RGdhSv8YGr
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 26, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!