Ubwandu bushya bwiganje mu bantu bapimwe mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali no mu mu tundi duce tw’igihugu.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe muri Kigali ahasanzwe 79 (bapimwe mu masoko ya Kigali), i Rusizi ni batatu, Rubavu ni babiri, Karongi ni babiri, Nyamasheke ni umwe ndetse na Kamonyi umwe.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
26.08.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:79 (bapimwe mu masoko ya Kigali/tested in Kigali markets), Rusizi:3 Rubavu:2, Karongi:2, Nyamasheke:1, Kamonyi:1 pic.twitter.com/A36GymrK6N
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 26, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!