Itangazo rya Minisanye ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukuboa 2020 ryerekana ko mu barwayi bashya harimo abinjiye mu gihugu n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basanganwe ubwandu.
Rikomeza riti “Kigali: 31 (Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato), Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1.’’
Ubwandu bushya bwabonetse mu Rwanda bwatumye abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku 6747 mu bipimo 671 223 bimaze gufatwa kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Mu banduye bose, abagera kuri 5996 basezerewe nyuma yo gusangwa nta bwandu bagifite, abakirwaye ni 695 mu gihe 56 bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
14.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 31 (Abagenzi binjira mu gihugu, bahise bashyirwa mu kato), Rubavu: 31 (Abacuruzi bambukiranya umupaka), Nyagatare: 10, Musanze: 6, Gakenke: 2, Bugesera: 2, Nyamagabe: 1, Nyanza: 1, Ngororero: 1, Karongi: 1, Huye: 1, Burera: 1 pic.twitter.com/j6WSu6qTzS
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 14, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!