Abitabye Imana barimo umukobwa w’imyaka 14 n’umugabo ufite 61 bose bo muri Kigali.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda, umuntu muto ahitanwe na COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatandatu ryerekanye ko usibye babiri bahitanywe na COVID-19, abantu 100 banduye iki cyorezo mu bipimo 3813 byafashwe mu gihe 66 aribo bakize mu masaha 24 ashize.
Abarwayi bashya bagaragaye muri “Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2, Rwamagana: 1.’’
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 665 450, byasanzwemo 6528 banduye. Muri bo 5892 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 580 aribo bakiri kwitabwaho.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
12.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2, Rwamagana: 1 pic.twitter.com/mQUAVqPznM
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 12, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!