Abantu bahitanywe n’iki cyorezo ni umugore w’imyaka 42 n’umugabo w’imyaka 55, bombi bo mu Mujyi wa Kigali.
Imibare ya Minisante yo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2021, igaragaza kandi ko hafashwe ibipimo 4,829, ni mu gihe abantu 62 bakize Coronavirus.
Ubwandu bushya bwagaragaye mu masaha 24 ashize harimo abantu 82 basanzwe mu Mujyi wa Kigali, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1 na Nyagatare: 1.
Umurwayi wa Mbere wa COVID-19 yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze gufatwa ibipimo 750,081, aho abagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus ari 9,058.
Kuva icyo gihe kandi abantu 2,006 nibo bamaze gukira Coronavirus mu gihe abo imaze guhitana ari 112.
Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda ingendo zitari ngombwa aho bishoboka, guhana intera mu gihe habayeho guhura barenze umwe ndetse no gukaraba kenshi amazi meza n’isabune cyangwa kwifashisha umuti uzwi nka ‘Hand sanitizer’.
06.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/cCMLpDegsz
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 6, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!