Abarwayi bitabye Imana ni abagabo babiri b’imyaka 83 na 41 bo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Mbere hagaragaye abarwayi 155 barimo 60 bakuwe mu Mujyi wa Kigali n’abandi basanzwe mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Rikomeza ryerekana ko “Muri Kigali hasanzwe 60, Kirehe:23, Rwamagana: 10, Nyagatare:7, Nyamagabe:7,Gakenke:6, Huye: 6, Gisagara:5, Kamonyi:5, Gicumbi:3, Ngoma:3, Gatsibo:3, Karongi: 3, Musanze:1, Rusizi:2, Muhanga:2, Rubavu:2, Ruhango:2, Ngororero:2, Nyanza:1 na Nyamasheke:1.’’
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 890 156, hasanzwemo abantu 15 459 banduye. Muri bo 10 272 [barimo na 185 bo kuri uyu munsi] basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 4989 bakiri kwitabwaho.
Minisante kandi yahinduye imiterere y’urupapuro isanzwe ikoresha mu gutanga amatangazo agaragaza uko Coronavirus ihagaze mu Rwanda, aho rugaragaza uko byifashe muri buri karere ndetse n’umubare w’abarembye.
Umubare w’abicwa na Coronavirus wiyongereye mu gihe n’abarembye na bo bagera kuri 18. Igihe umurwayi wa Coronavirus arembye, akenshi ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka, icyakora, ngo hari n’ubwo birenga aho, umurwayi akaba yacomekwamo ibindi byuma bigera ku myanya y’ubuhumekero kugira ngo birusheho kumufasha, ibyo bikiyongeraho imiti yihariye ahabwa kugira ngo ifashe amaraso ye aba yavuze, yongere abe meza abashe gutembereza umwuka mwiza mu bice by’umubiri.
Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe ijanisha ku bakira ari 66.4%.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
01.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y'abagabo babiri b'imyaka 83 na 41 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 83 & 41 yo men who passed away in Kigali / Condoléances aux familles de deux hommes de 83 et 41 ans qui sont décédés à Kigali. pic.twitter.com/Rna1z0HoWa
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 1, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!