Abapfuye barimo umugore w’imyaka 45 w’i Huye n’uw’imyaka 43 i Kigali n’abagabo babiri b’i Kigali barimo uw’imyaka 61 n’uwa 33.
Abantu 127 nibo banduye Covid-19 kuri uyu wa Kabiri bituma abamaze kwandura bose baba 27434. Hakize abantu 27 bituma abamaze gukira bose baba 26 277.
Abantu bashya banduye abenshi babonetse i Kigali kuko habonetse 47, Rubavu habonetse 23, Musanze 11 na Huye haboneka 10.
Abantu bakirwaye ni 793 barimo barindwi barembye. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 237,495 aribo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca) barimo 5,173 baruhawe kuri uyu wa kabiri. Abamaze gukingirwa muri rusange ni 376 182.
08.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 237,495 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 5,173 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije imiryango y’abagore 2 b’imyaka 45 (Huye), 43 (Kigali) n’abagabo 2 b’imyaka 61 na 33 (Kigali) bitabye Imana pic.twitter.com/7VwadTSvwA
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 8, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!