Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na Coronavirus kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, ari umugore umwe n’abagabo batatu.
Abarwayi bashya 488, bangana n’ijanisha rya 3.7% babonetse mu bipimo 13.035 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni batandatu, abagera ku icumi ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 22.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 1.138.219 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.829.974 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 2.423 bayifashe uyu munsi. Abafasha dose ya kabiri ni abantu 83.456.
15.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/GAd7slGhI0
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 15, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!