Mu itangazo Minisante yasohoye ku wa 11 Mutarama 2021 ryerekanye ko abarwayi bane bishwe na Coronavirus barimo abagore babiri b’imyaka 45 na 73 n’umugabo w’imyaka 70 bo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugabo w’imyaka 86 w’i Rulindo.
Mu bipimo 1890 byafashwe kuri uyu wa Mbere habonetse abanduye 154, nta wakize iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana bageze ku 154.
Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali: 88, Gisagara: 11, Gicumbi: 11, Huye: 10, Rwamagana: 9, Karongi: 6, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Rubavu: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Bugesera: 2, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Nyabihu: 1.
Kuri ubu mu Rwanda abantu 769 338 ni bo bamaze gupimwa Coronavirus, 9784 basanzwe bayirwaye, abagera ku 6974 bamaze kuyikira mu gihe abakirwaye ari 2686.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
11.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 88, Gisagara: 11, Gicumbi: 11, Huye: 10, Rwamagana: 9, Karongi: 6, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Rubavu: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Bugesera: 2, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Nyabihu: 1 pic.twitter.com/CHTVUkmzNc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 11, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!