Abahitanwe na cyo ni abagore batatu bo mu turere twa Gicumbi, Gakenke na Kayonza n’umugabo wo mu Karere ka Nyagatare.
Kuva Covid-19 yagaragara mu Rwanda muri Weruwe umwaka ushize, hamaze gufatwa ibipimo bikabakaba miliyoni eshatu (2.925.569) by’umwihariko kuri iyi tariki hapimwe abantu 17.306 naho mu minsi irindwi hapimwe 77.267.
Akarere ka Gicumbi ni ko kaje imbere mu kugira ubwandu bwinshi n’abantu 17; Karongi ikurikiraho n’abanduye 14; Rutsiro 13 naho Umujyi wa Kigali wabonetsemo abantu 10.
Umuntu umwe mushya ni we wajyanwe mu bitaro, babiri barasezererwa mu gihe abakirimo barembye ari babiri.
Ibikorwa byo gukingira na byo bikomeje gushyirwamo imbaraga aho abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri ( 2.192.517) bamaze guhabwa doze ya mbere barimo 53.369 bayihawe uyu munsi naho abakingiwe mu buryo bwuzuye bakaba bageze kuri 1.695.580. Uyu munsi abahawe urukingo rwa kabiri ni 1339.
09.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/57RRuCs64p
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!