Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na COVID-19 kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021, ari abagore batatu n’umugabo umwe.
Abarwayi bashya 98, bangana n’ijanisha rya 0.7% babonetse mu bipimo 13.088 byafashwe mu masaha 24.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi batatu ni bo binjijwe mu bitaro mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri batatu.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi, barimo 201 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] abantu 1.695.981 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 2.192.888 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 100.371 bayifashe uyu munsi.
10.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/SsTkp4vjGO
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 10, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!