Kuva umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 2.558.810.
Muri ibi bipimo, 85.622 byafashwe mu minsi irindwi byabonetsemo abarwayi 2.873.
Kuri uyu wa Kane, abarwayi batandatu ni bo basezerewe mu bitaro mu gihe abashya babyinjijwemo ari barindwi.
Itangazo rya Minisante ryerekana ko uyu munsi COVID-19 yahitanye abantu batandatu barimo abakobwa batatu n’abagabo batatu; batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 1.153.
Mu Rwanda hamaze gukingirwa 1.668.325 bahawe dose ya mbere y’urukingo barimo 1.868 b’uyu munsi mu gihe abakingiwe byuzuye ari 924.233 barimo 4.036 bafashe dose ya kabiri.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Coronavirus yakangaranyije Isi, kuva yaboneka mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019, abantu 223.931.334 bamaze kuyandura, 4.617.450 yarabahitanye mu gihe 200.343.437 bamaze kuyikira.
09.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/Vq8YyGLmp0
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!