Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na Coronavirus kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ari abagore batanu n’umugabo umwe.
Abarwayi bashya 496, bangana n’ijanisha rya 6% babonetse mu bipimo 8.251 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni 11, abagera kuri 15 ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 43.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 432.429 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.092.466 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 43.826 bayifashe uyu munsi.
23.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 5 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 5 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 5 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/dH9PJZw460
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 23, 2021
Kuri uyu munsi kandi Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y’amavuko, ibikorwa byahereye mu Mujyi wa Kigali ariko bizakomereza hirya no hino mu gihugu bijyanye n’ubushobozi bw’inkingo zizaboneka.
Iyi gahunda yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku kigero cya 90% cyo gukingira abafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu byumweru bibiri.
Ibikorwa byo gukingira abaturage bose hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bizamara iminsi 12 aho biri gukorerwa ahantu hagera 37 mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Nko ku Kagari biteganyijwe ko hazajya hatangirwa inkingo 380 ku munsi umwe.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!