Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batandatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 1.199 mu gihe abanduye ari 415.
Minisante yatangaje ko abishwe na COVID-19 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, ari umugore umwe n’abagabo batanu.
Abarwayi bashya 415 babonetse mu bipimo 9.244 byafashwe mu masaha 24 yashize. Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni icyenda, abagera kuri batandatu ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye ari 22.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.315.206 [ubariyemo na 79.390 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.775 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi bituma umubare wabo uba 1.834.747..
17.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 5 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 5 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 5 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/tgy3t8GITf
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 17, 2021


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!