Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko muri rusange abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bageze ku 1248 mu gihe abarembye bari mu bitaro ari 11 barimo umwe mushya. Abasezerewe mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu bo ni barindwi.
Abamaze guhabwa urukingo bagera kuri 2.097.188 bamaze gufata doze ya mbere naho abakingiwe mu buryo bwuzuye ni 1.639.138.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RDC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe nziza ariko ko ari bwo akazi gatangiye.
Ati “Twihaye intego yo gukingira nibura miliyoni 7,8 bitarenze 2022 ariko siho tuzahagarukira dukingira. Uyu mubare urasa nk’aho ufatika ariko abo gukingira baracyari miliyoni nyinshi. Twavuga ko ari intangiriro nziza ziduha imbaraga zo gukomeza.”
Dr Nsanzimana yavuze ko izo miliyoni 7,8 zifuzwa gukingirwa zingana na 60% by’Abaturarwanda bagejeje ku myaka isabwa, ubu abahawe doze ya mbere mu gihugu cyose bakaba bageze kuri 25% naho 18% bakaba bamaze gukingirwa byuzuye.
Yakomeje agira ati “Bigenda bitandukana agace ku kandi kuko nko mu Mujyi wa Kigali abamaze gukingirwa byuzuye bararenga 75% mu barengeje imyaka 18, na ho ababonye nibura doze imwe bararenga 90%.”
25.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/dzIW09mQvw
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!