Iyi mibare yagaragaye mu bipimo 12 232 byafashwe mu munsi umwe mu gihe kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2 498 157.
Abantu 1117 nibo bamaze gupfa bazize iki cyorezo nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibitangaza.Bigaragara ko muri iyi minsi kigenda kigabanya umurindi kuko nk’ubu abarwayi bari mu bitaro ari 24.
Ibikorwa byo gukingira na byo birakomeje aho abarenga miliyoni 1,6 bamaze guhabwa doze imwe mu gihe abahawe ebyiri ari 890 715.
Uturere twagaragayemo ubwandu buri hejuru ni Karongi yari ifite abantu 46, Nyagatare 45, Gicumbi 36, Ngororero 35 kimwe na Ngoma. Ni mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 33.
Uturere twa Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Ruhango, Gatsibo, Kayonza, Kirehe Rwamagana na Rutsiro nta bwandu bushya bwatugaragayemo.
04.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/o8JDOfHNw3
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 4, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!