Abarwayi bitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 83, 79 na 61 bo mu Mujyi wa Kigali.
Itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Werurwe 2021 ryerekanye ko hagaragaye abarwayi 136 barimo 30 bo mu Mujyi wa Kigali, 17 b’i Kirehe, 16 b’i Nyamasheke, 11 b’i Nyamagabe n’abandi bakuwe mu tundi turere.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 1 012 451, hasanzwemo abantu 18 986 banduye. Muri bo 17 322 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite. Kuri uyu munsi kandi hakize abarwayi icyenda mu gihe 1400 bakiri kwitabwaho.
Umubare w’abicwa na Coronavirus wiyongereyeho batatu mu gihe uw’abarwayi barembye bari kwitabwaho byihariye ari batandatu.
Ijanisha ku bantu bandura iki cyorezo riri kuri 4% mu gihe iry’abakira ari 91.2% naho abapfa bari kuri 1.4%.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
03.01.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu b’imyaka 83, 79 na 61 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 83, 79 and 61 yo men who passed away in Kigali pic.twitter.com/Qmt14npPZA
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 1, 2021
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!