Abantu batatu bitabye Imana ni abagabo batatu barimo babiri b’imyaka 80 na 52 bo mu Mujyi wa Kigali n’undi ufite imyaka 45 wo mu Karere ka Nyagatare.
Kuri uyu wa Gatanu, kandi abarwayi 265 bakize Coronavirus mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 11 617.
Mu bantu bapimwe habonetsemo 198 banduye Coronavirus; aba biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali wakuwemo 66, mu gihe mu Karere ka Nyamagabe hakuwe 20, mu Bugesera havanwa 19. Uturere turimo Nyanza, Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Nyabihu na Nyamasheke nta murwayi wahabonetse.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda muri Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 908 224, hasanzwemo abantu 16 186 banduye. Muri bo 11 617 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 4356 bakiri kwitabwaho naho 213 bitabye Imana.
Minisante itangaza ko kuri ubu abarwayi 24 barembye mu gihe ijanisha ku bandura rihagaze kuri 4% , abakira ni 71% na ho abapfa ni 1.3%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
05.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batatu b’imyaka 80, 52 (i Kigali) na 45 (i Nyagatare) bitabye Imana / Condolences to families of 80, 52 (in Kigali) and 45 (in Nyagatare) yo men who passed away pic.twitter.com/lk05m0YhHu
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 5, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!