Muri raporo ngarukamunsi ya Minisante hagaragajwe ko mu masaha 24 ashize abamaze kwandura bageze ku 36.627 kubera 741 bashya babonetse, naho abakize biyongeraho 113 bagera ku 27.090.
Abarwayi bashya babonetse uyu munsi biganjemo abo muri Kigali (217), mu gihe Rulindo ari ko karere rukumbi katabonetsemo umurwayi mushya wa Coronavirus.
Hafashwe kandi ibipimo bishya 7.863 bituma umubare w’ibimaze gufatwa uba 1.614.429. Abakirwaye bo ni 9.117 barimo 26 barembye.
Ijanisha ku bahitanwa n’icyorezo ryagumye kuri 1,1%, iry’abandura rirazamuka rigera ku 9,4% naho iry’abakira riramanuka rigera ku 73,9%.
Abagera ku 391.675 ni bo bamaze gukingirwa mu Rwanda. Muri bo 248.718 bamaze guhabwa doze ya kabiri ya AstraZeneca, barimo 174 bayihawe uyu munsi.
Minisante irasaba Abaturarwanda gukomeza kwirinda icyorezo bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, cyane cyane birinda kwihuriza ahantu hafunganye ari benshi kuko byorohereza Coronavirus gukwirakwira.
27.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 248,718 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 174 bayihawe uyu munsi pic.twitter.com/A03EFR2edW
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 27, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!