Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Mbere ryerekanye ko abahitanywe na COVID-19 barimo “abagore bane n’abagabo bane.’’
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 554 mu bipimo 7.563.
Kuri uyu munsi, abantu 13 bashyizwe mu bitaro mu gihe umunani aribo basezerewe nyuma yo gukira COVID-19. Kugeza uyu munsi, abagera kuri 46 ni bo bari kwitabwaho by’umwihariko kuko barembye.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 2.165.478; mu minsi irindwi ishize gusa abarwayi 4618 ni bo basanzwe mu bipimo 75.610.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 649.935 bamaze gukingirwa mu gihe 27.240 bahawe dose ya mbere uyu munsi.
Ku Mugabane wa Afurika, kugeza ubu hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 7.040.394 mu gihe abo yahitanye ari 177.400, na ho abakize ni 6.138.912.
09.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 4 n'abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/ADsnwX6EkS
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!