Abarwayi bashya 515 babonetse mu bipimo 11.638, aho ijanisha ku bandura riri ku kigero cya 4.4 %.
Akarere ka Gicumbi ni ko kari imbere mu kugira umubare munini w’abarwayi kuko gafite 74, Umujyi wa Kigali 38, Karongi 37 na Nyagatare yagaragayemo 34.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi bashya bajyanywe mu bitaro ni 19 naho barindwi basezerewe nyuma yo gukira.
Imibare ya Minisante igaragaza ko mu gihe cy’iminsi irindwi ishize hari impinduka ziri kugenda zigaragara ku mibare y’abandura n’abasezererwa mu bitaro dore ko abagera kuri 3835 ari bo babonetse barwaye naho 104 basezerewe mu bitaro, 64 bahitanwa nayo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu umunani bitabye Imana kuri uyu wa Gatanu barimo abagore batanu n’abagabo babiri n’umwana ufite amezi 18 wo mu Karere ka Huye.
Nubwo bimeze bityo ariko ibikorwa byo gukingira birakomeje mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki cyorezo no guca intege ikwirakwira ryacyo.
Minisiteri igaragaza ko kugeza uyu munsi abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 bangana na 51.288 mu gihe abamaze gukingirwa mu buryo bwa burundu ari 858.040.
13.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 5 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 5 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 5 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/lTVr9NYYL8
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 13, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!