Abishwe n’iki cyorezo barimo abagore babiri barimo uw’imyaka 67 w’i Nyabihu, uwa 43 w’i Nyamagabe. Ni mu gihe abagabo batandatu bishwe na Covid-19, barimo uw’i Nyanza, Muhanga, babiri b’i Nyagatare, Ngororero n’uw’i Musanze.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 yashize hafashwe ibipimo 8.435 bituma umubare w’abamaze gupimwa ugera kuri 2.250.540.
Ubwandu bushya bwiganje mu Karere ka Gicumbi ahasanzwe abantu 52, Umujyi wa Kigali 45, Karongi 41, Rusizi 38 na Ngororero 35. Mu Karere Bugesera nta n’umwe wabonetse, Nyamagabe habonetse umurwayi umwe, Rubavu haboneka babiri, i Rutsiro batatu ndetse na Burera na Ruhango habonetse abarwayi bane buri hose.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi. Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose.
17.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 n'abagabo 6 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 6 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 6 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/GjN6PYWbRT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 17, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!