Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 ryerekanye ko abitabye Imana ari abagore batatu n’abagabo batanu.
Abanduye Coronavirus biyongereyeho 570 mu masaha 24 ashize, bakuwe mu bipimo 12.357 byafashwe. Mu minsi irindwi ishize gusa, mu Rwanda habonetse abarwayi 3.566 mu bipimo 115.918 byafashwe.
Imibare y’abarwayi bashya bajyanywe mu bitaro yiyongereyeho 17 mu gihe abasezerewe nyuma yo gukira iki cyorezo ari 12. Kugeza magingo aya, abarwayi barembye bari kwitabwaho by’umwihariko ni 33.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abantu 687.111 ni bo bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19 kuva ibikorwa byo gukingira byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abamaze guhabwa urukingo rumwe ni 1.553.189. Kuri uyu munsi hakingiwe 39.308 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19.
01.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'abagabo 5 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 5 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 5 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/SHn39SA173
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 1, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!