Raporo yo kuri uyu wa 10 Kanama 2021 yerekanye kandi ko habonetse abarwayi bashya 600 mu bipimo 12.133 byafashwe, naho 14 bashyizwe mu bitaro mu gihe 22 bo babisezerewemo.
Akarere ka Huye ni ko kabonetsemo abanduye bashya benshi uyu munsi (85), Gicumbi ibonekamo 74, naho Karongi ni 53. Uturere twa Kamonyi, Nyamasheke, Ruhango, Rulindo na Rutsiro nta murwayi mushya wahabonetse.
Abagera ku 30.535 bahawe urukingo uyu munsi mu gihe umubare w’abamaze gukingirwa no guhabwa dose zombi ari 680.470.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwieriza y’inzego z’ubuzima arimo kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi kenshi ndetse no kwirinda kuba ahantu hafungiranye.
10.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 8 n'abagabo 5 bitabye Imana / Condolences to families of 8 women and 5 men who passed away / Condoléances aux familles de 8 femmes et 5 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/2LAKTIbYjD
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 10, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!