- Abanduye ni 4885 (Barimo babiri bashya)
- Abakize ni 3542 (Barimo 134 bashya)
- Abakirwaye ni 1314
- Abantu 29 bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 513 118 (Ibipimo bishya 1935)
Minisante yatangaje ko abarwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, barimo umwe wakuwe mu Mujyi wa Kigali n’undi wasanzwe mu Karere ka Karongi.
Imibare y’abantu bakira ikomeje kwiyongera mu gihe abandura igabanuka, nibura mu minsi ibiri ishize abagera kuri 296 barakize mu gihe 12 aribo banduye.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
08.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Karongi:1 pic.twitter.com/lkrcGjolux
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 8, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!