Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda nta barwayi benshi bakunze kuzahara cyane ngo bitume bashyirwa mu byumba bivurirwamo indembe, nyamara kuri ubu hari abagera kuri barindwi barembye.
Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni 3672 barimo 1863 bakize. Abakiri mu bitaro bari kwitabwaho ni 1794.
Umwe mu Banyarwandakazi barwariye i Kanyinya, yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko Covid-19 ari cyo cyintu kibi yahuye na cyo mu buzima.
Yagize “Corona nta muntu itinya. Aho nabereye sinari narigeze ndwara, habe na Malaria, rero, nta wavuga ngo arakomeye, uwo ari we wese yamufata.”
Undi munyarwanda kandi urwariye muri ibi bitaro yavuze ko iyi ndwara ari mbi cyane.
Yasobanuye ukuntu uyandura ukaba wakeka ko ari indwara isanzwe , ati “ Nari nabuze ubwenge, nkakorora cyane. Hashize iminsi itatu barambwira bati ‘Ni Covid-19’. Aho ibera indwara mbi rero, irakuniga. Utangira ukorora, hanyuma hakajya hazamo ikintu kikuniga, kikagufunga ku buryo umwuka uba muke. Abantu rero bareke gukerensa iyi ndwara ni mbi cyane.”
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!