Minisante yatangaje ko abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 2021, ari umugore umwe n’abagabo babiri.
Abarwayi bashya 95 babonetse mu bipimo 7.671 byafashwe mu masaha 24 yashize. Kuri uyu munsi kandi umurwayi umwe yasezerewe mu bitaro mu gihe nta wabyinjijwemo, abantu bane ni bo barembye bari kwitabwaho byihariye.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.702.654 [ubariyemo na 4.563 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 135.910 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi bituma umubare wabo uba 2.621.889.
12.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 2 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 2 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 2 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/5wV8yofgXT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 12, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!