Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 10 Nzeri 2021, rivuga ko muri rusange abamaze guhabwa inkingo ebyiri, bakingiwe byuzuye ari 932.692. Abahawe dose ya kabiri uyu munsi ni 8.459.
Kuri uyu munsi kandi abanduye Covid-19 bashya ni 470 mu bipimo 11.378. Mu masaha 24 yashize abantu batanu barimo umugore umwe n’abagabo bane ni bo bishwe na Covid-19 mu gihe abarembye ari 18.
Abarwayi basezerewe mu bitaro ni batandatu mu gihe icyenda aribo babyinjijwemo.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo; rukingira COVID-19 rwifashishije AstraZeneca, Johnson & Johnson, Pfizer ndetse na Sinopharm.
Leta yihaye intego ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda; ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.
10.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 1 woman and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 1 femme et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/PXXMwiTsQv
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 10, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!