Gahunda yo gukingira ku bwinshi abaturarwanda bafite hejuru y’imyaka 18 yatangiye ku wa 23 Kanama 2021, itangiriye mu Mujyi wa Kigali, inzego zishinzwe ubuzima zikaba zitangaza ko izakomereza no hirya no hino mu gihugu.
Imibare y’abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo yahise igera kuri 1.242.465 mu gihe abamaze guhabwa dose ebyiri ari 481.097.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira Covid-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.
Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 25 Kanama 2021, yagaragaje ko abantu 504 aribo banduye Covid-19 mu masaha 24 ashize mu gihe abo yahitanye ari 10.
Kuri uyu wa Gatatu kandi hafashwe ibipimo 12.845. Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2.345.668, birimo ibigera kuri 84.829 byafashwe mu minsi irindwi ishize.
25.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 3 n'abagabo 7 bitabye Imana / Condolences to families of 3 women and 7 men who passed away / Condoléances aux familles de 3 femmes et 7 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/Ge0Q583ZkU
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!