Iyi raporo igaragaza ko 1.686.978 bakingiwe nyuma y’uko ku wa 5 Ukwakira 2021, abahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bari 2.712 mu gihe abafashe iya mbere ari 1.032 byatumye umubare wabo ugera kuri 2.135.104.
U Rwanda rwizere ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%. Icyizere cyo kugera kuri iyi ntego ahanini gishingiye ku kuba igihugu gikomeje kwakira inking nyinshi zirimo iziva mu baterankunga ndetse n’izo kigura.
Minisante kandi yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, abantu 126 banduye COVID-19 mu bipimo 9.113 mu gihe bane binjijwe mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ikomeza yerekana ko kuri ubu abarembye ari batandatu mu gihe abarwayi basezerewe mu bitaro ari babiri.
Minisante kandi igaragaza ko mu masaha 24 ashize, abagore babiri barimo ufite imyaka 68 w’i Nyamasheke n’ufite 29 w’i Nyabihu, bishwe n’icyorezo cya COVID-19.
05.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes qui sont décédées pic.twitter.com/HRpP3sKNSx
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 5, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!