00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abihayimana bakebuye abakirisitu banga kwikingiza Covid-19

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 December 2021 saa 02:27
Yasuwe :

Bamwe mu Bihayimana bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba hari abantu banga kwikingiza ari ubuyobe no kwirengagiza nkana ko Imana yatanze ubuzima ariyo yatanze uburyo n’abahanga bo kububungabunga.

Nubwo bigoye kubona umuntu uhamiriza mu ruhame ko atakingirwa, hari bake uganira na bo bakavuga ko batabikozwa kuko Imana yabahaye ubuzima ari na yo iburinda bityo ko batarindwa n’inkingo, bakibikora bitwaje imyemerere bamwe mu bihayimana badatinya kuvuga ko ari ubuyobe bukabije.

Umuyobozi w’Itorero Fatherhood Ministries, Bishop Pacifique Hakizimana, avuga ko Imana itagukoresha udafite umubiri bityo ko abanga gukingirwa baba bari mu myemerere y’ubuyobe.

Yagize ati “Icyo twabwira abakirisitu ni ugukoresha imbaraga zose zishoboka bakitabira gukingirwa kugira ngo abe ari bo baba aba mbere mu kwikingiza kuko Imana ntiyagukoresha udafite umubiri, ubanza kwita kuri uwo mubiri kugira ngo ibone uburyo igukoresha, turabasaba kwikingiza bakabishishikariza n’abandi.’’

"Biriya byo kutikingiza tubifata nk’ubuyobe akenshi usanga bukwirakwizwa n’abantu bamwe na bamwe baba badasobanukiwe. Ntabwo wakwanga iby’ubumenyi kandi Imana ariyo yabutanze ikaduha n’abahanga bagomba kutubungabungira ubuzima."

Umushumba mu Itorero Restoration Church, Pasiteri Mporana Matabaro Jonas, we avuga ko urukingo ari umuti kandi Bibiliya iwemera.

Yagize ati “Urukingo ni umuti, umuti rero Bibiliya irawemera, abo Yesu yakijije harimo uwo yatobye akondo akamusiga ku maso. Umuntu uhakana umuti aba ahakana Bibiliya kandi urukingo ruri mu miti, byumvikane ko rwemewe n’Imana na Bibiliya.”

Yakomeje asaba abayoboke b’amadini atandukanye gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza bakirinda kugendera mu buyobe kuko bifatwa nk’icyaha.

Ati “Yakobo yaranditse ngo kumenya ibyiza ntubikore ni icyaha, rero no kutikingiza ni icyaha, gufata urukingo ntacyo bitwaye natwe ubwacu twazifashe mu ba mbere kandi nihaza n’izindi tuzazifata."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse kuvuga ko umuntu udashaka kwikingiza ari uburenganzira bwe ariko ko Leta idashobora kurebera umuntu wiyahura cyangwa ushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kutikingiza ariko ntabwo afite uburenganzira bwo kwanduza abandi, nta n’ubwo afite uburenganzira bwo kwiyahura kuko Leta ifite inshingano zo kurengera wa wundi wahitamo icyamugirira nabi, ikamugira inama yo kugira ngo yikingize arengera abandi na we yirinde.”

Kugeza ubu abaturarwanda basaga 30% bamaze guhabwa inkingo za Covid-19, intego ni uko umwaka wa 2022 uzarangira hakingiwe 70 %.

Abanyamadini basabye abayoboke babo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages