Mu mabwiriza y’ibanze yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 harimo kwibutsa abaturarwanda gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa ahantu hose bari.
Inkunga ya Africa Medical Supplier iri mu rwego rwo gutanga umusanzu mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, no gufasha abaturage badafite ubushobozi bwo kubona udupfukamunwa tubafasha kwirinda.
Umuyobozi wa Africa Medical Supplier, Shema Fabrice, yabwiye IGIHE ko batanze iyi nkunga kugira ngo n’abadafite ubushobozi bwo kugura udupfukamunwa babashe kwirinda.
Yagize ati “Iyi nkunga ni umusanzu wacu dutanze kugira ngo bamwe mu Banyarwanda batishoboye badashobora kugira uburyo bwo kugura agapfukamunwa batubone kuko ari imwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19.”
“Turizera ko izafasha ingeri nyinshi z’abaturage cyangwa abakira abarwayi haba ku rwego rw’igihugu no ku mavuriro atandukanye. Turizera ko bizafasha mu kunganira muri iki gihe duhananye n’icyorezo cya Covid-19.”
Uwari uhagarariye Umuyobozi wa Laboratwari y’Igihugu y’Icyitegererezo, Kabanda Alice, yavuze ko bishimiye inkunga bahawe kandi hari umusanzu igiye gutanga mu kwirinda Covid-19.
Yagize ati “Iyi nkunga izadufasha mu buryo bukomeye bwo kwirinda Covid-19. Nk’uko mubizi zimwe mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo harimo kwambara agapfukamunwa, rero iyi nkunga izadufasha cyane mu gukomeza kuyirwanya.”
Yakomeje asaba abandi bafatanyabikorwa mu buvuzi kugira umusanzu batanga mu guhangana n’iki cyorezo.
Ati “Iyi nkunga twayishimiye cyane, turasaba abandi bafatanyabikorwa mu buvuzi baba bafite inkunga batanga ko babikomeza. Twese dukwiye gufatanyiriza hamwe tukabasha guhashya icyorezo cya Covid-19.”
Udupfukamunwa twatanzwe na Africa Medical Supplier dufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 92.
Kuva umurwayi wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 2.114.841 birimo na 14.337 byafashwe uyu munsi.
Inkunga ya Africa Medical Supplier yatanzwe yari ikenewe mu guca intege ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa COVID-19 kuko nko mu minsi irindwi ishize, abantu 5708 basanzwe baranduye mu bipimo 68.087 byafashwe.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!