Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa no gushishikariza abaturarwanda gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi n’isabune ndetse no gusukura intoki zabo bakoresheje imiti yica udukoko izwi nka ‘hand sanitizer’.
Bamwe mu Banyarwanda baganiriye na IGIHE bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko kwambara agapfukamunwa bazakomeza kubigira umuco, birinda ko ivumbi n’imbeho byinjira mu mazuru, kuko mu gihe bamaze bambara agapfukamunwa basanga hari zimwe mu ndwara z’ubuhumekero zagabanutse.
Uwihoreye Evariste wo muri Karongi yavuze ko n’iyo icyorezo cya Covid-19, cyarangira we azakomeza akajya yambara agapfukamunwa.
Ati “Agapfukamunwa njye mbona n’iyo Covid-19 yacika njye nzakomeza kukambara kuko gafite akamaro cyane. Mbere wasangaga mu mpeshyi abantu barwaye ibintu by’inkorora, ariko kubera ko abantu bari bambaye agapfukamunwa, mu mpeshyi rwose nta nkorora yigeze iboneka cyane.”
Uyu mugabo ucuruza amafaranga yo guhamagara kuri za telefoni mu Murenge wa Rubengera yakomeje avuga ko gukaraba intoki ari isomo abantu bakwiye gusigirwa na Covid-19, kuko ari uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.
Ati “Gukaraba intoki ni isuku, nta burwayi bw’inzoka no kwanduzanya ntabwo bishoboka.”
Muhawenimana Florence ukora ubucuruzi bwa restaurant avuga ko agereranyije na mbere ya Covid-19, abona abakiliya be gukaraba intoki barabigize umuco, akavuga ko birinda indwara nyinshi.
Ati “Abakiliya banjye mbona ngereranyije na mbere gukabara intoki barabigize umuco. Kandagira ukarabe iba iri imbere y’umuryango, ngereranyije na mbere umubare w’abakaraba intoki wariyongereye. Abenshi ni abamotari, baba biriwe bakorakora amafaranga, bakora ahantu henshi. Gukaraba intoki bibafasha kwirinda indwara ziterwa n’isuku nkeya. Umuntu ariye akarabye, umwanda uvaho, bikamurinda indwara z’impiswi, n’inzoka ziterwa n’umwanda.”
Akomeza agira ati “Agapfukamunwa nako katugiriye umumaro cyane kuko uretse no kuturinda Covid-19, kadufashije no kwirinda indwara z’ubuhumekero, katurinda ivumbi rishobora kwinjira mu mazuru. Agapfukamunwa kagabanyije indwara y’ibicurane kuko akenshi iterwa n’imbeho n’ivumbi; iyo wambaye agapfukamunwa ibyo byose ntabwo bibasha kwinjira mu mazuru ngo bibigutere.”
Hakizimana Faustin ukora umwuga wo kudoda yagize ati “Gukaraba intoki biturinda indwara nyinshi zituruka ku mwanda. Bituma n’iyo usuhuje umuntu udashobora kwandura.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 (DHS 2015) bwagaragaje ko mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, abagera kuri 12% bahura n’impiswi nk’imwe mu ndwara zikomoka ku mwanda. Imibare kandi yerekana ko muri rusange 18% by’Abanyarwanda ari bo bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.
Icyo gihe igipimo cyo gukaraba intoki ku Banyarwanda cyari kuri 50%. Ubu nubwo nta bundi bushakashatsi burakorwa, abaturage batekereza ko gishobora kuba cyarazamutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!