Izi nkingo Amerika yahaye u Rwanda zagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.
Umuyobozi wungirije muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ibijyanye n’Ubutumwa, Deborah MacLean, yavuze ko hari izindi nkingo ziri imbere igihugu cye kizaha u Rwanda mu kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Yakomeje ati “Amerika yatanze inkingo zirenga miliyoni eshatu ku Rwanda, mu kwezi kuri imbere hazaza izindi dose miliyoni ebyiri. Ibi bigaragaza umubano ukomeye dufitanye n’u Rwanda.”
Amerika ni kimwe mu bihugu byatanze umusanzu mu gufasha ibikennye, kuva Covid-19 yatangira kuboneka mu bice bitandukanye, iki gihugu kimaze gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo kuko yaruhaye miliyari 30 Frw .
U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 muri Werurwe 2020, kuva icyo gihe kugeza ubu abasaga miliyoni zirindwi bamaze guhabwa dose ya mbere, abarenga miliyoni eshanu bahawe ebyiri ndetse abasaga ibihumbi 190 bahawe ishimangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!