Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2021, rigaragaza ko abishwe na COVID-19 ari umugore w’imyaka 81 wo mu Karere ka Nyamasheke ndetse n’umugabo w’imyaka 67 wo mu Karere ka Ngoma.
Kuri iki Cyumweru kandi abantu 16 ni bo banduye, umubare uri ku ijanisha rya 0.1%. Kuri uyu munsi nta murwayi winjijwe mu bitaro mu gihe uwasezerewe nyuma yo gukira ari umwe. Umurwayi umwe ni we urembye.
Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 byatangira ku wa 5 Werurwe 2021, abaturarwanda 2.224.122 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ubariyemo 26.723 bahawe dose ya kabiri uyu munsi] mu gihe 4.438.483 bamaze guhabwa dose imwe barimo 68.265 bahawe dose ya mbere uyu munsi.
07.11.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of a woman and a man who passed away / Condoléances aux familles d'une femme et d'un homme qui sont décédés pic.twitter.com/2AMlaKj1Co
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 7, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!