Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021, rigaragaza ko abishwe na COVID-19 ari umugore w’imyaka 58 w’i Rusizi n’umugabo w’imyaka 67 wo mu Karere ka Gisagara.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021 kandi abantu 37 ni bo banduye, umubare uri ku ijanisha rya 0.4%. Kuri uyu munsi abarwayi babiri bashya binjijwe mu bitaro ariko nta wasezerewe nyuma yo gukira. Abarwayi bane ni bo barembye.
Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 byatangira ku wa 5 Werurwe 2021, abaturarwanda 1.756.644 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ubariyemo 6.560 bahawe dose ya kabiri uyu munsi] mu gihe 3.596.841 bamaze guhabwa dose imwe barimo 67.624 bahawe dose ya mbere uyu munsi.
22.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'umugore 1 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of a woman and a man who passed away / Condoléances aux familles d'une femme et un homme qui sont décédés pic.twitter.com/VcGPznXMEK
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 22, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!