Abitabye Imana ni abagore babiri barimo uw’imyaka 104 w’i Kigali n’uwa 66 w’i Rubavu, n’abagabo babiri barimo uw’imyaka 58 w’i Rubavu n’uwa 57 w’i Huye.
Umubare w’abakirwaye wageze ku 10.495 barimo 36 barembye; mu gihe abamaze kwandura icyo cyorezo mu gihugu ubu ari 38.198 ubariyemo 814 bashya babonetse mu masaha 24 ashize.
Umujyi wa Kigali ni wo wagaragayemo abarwayi bashya benshi (187) naho Nyabihu ni ko karere rukumbi katabonetsemo umurwayi mushya.
Raporo ya Minisante igaragaza ko nta murwayi wakize uyu munsi bigatuma umubare w’abakize ukomeza kuba 27.272; naho ibipimo 10.103 byafashwe byatumye ibimaze gufatwa bigera ku 1.631.415.
Abagera ku 391.785 ni bo bamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda. Muri bo 249.526 bahawe dose ya AstraZeneca habariwemo na 400 bayifashe uyu munsi.
Minisante iributsa Abaturarwanda gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
29.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 249,526 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 400 bayihawe uyu munsi pic.twitter.com/ZyZKXcH3vC
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 29, 2021


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!