Abitabye Imana barimo abagore uw’imyaka 97 wo muri Nyagatare, uw’imyaka 59 muri Karongi, uwa 45 w’ i Muhanga n’Umunya-Kigali ufite 33. Umugabo wapfuye yari afite imyaka 75 wo mu Karere ka Musanze.
Abapfuye batumye umubare w’abo COVID-19 imaze guhitana mu Rwanda uba 1180.
Kuri uyu wa Kabiri, abantu banduye bashya ni 488, barimo 90 bo muri Karongi, 64 ba Ngororero, 60 ba Nyamasheke, 54 ba Gicumbi na 41 ba Nyagatare. Hakize abantu barindwi.
Abantu 1.054.763 ni bo bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, barimo 54.324 baruhawe ku wa 14 Nzeri 2021.
14.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 4 n'umugabo 1 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women and 1 man who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes et 1 homme qui sont décédés pic.twitter.com/QgrxV9w1p7
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 15, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!