Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abagabo batanu bitabye Imana barimo bane bo mu Mujyi wa Kigali bafite imyaka 86, 82, 68, 63 n’umwe ufite imyaka 54 wo mu Karere ka Kayonza.
Kuva Coronavirus yagera mu Rwanda abantu 236 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihe abamaze kwandura bagera ku 17 200.
Usibye abapfuye n’abanduye, abakize ni 259 aho muri rusange abamaze gukira ari 13 937 naho abakirwaye ni 3027. Ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ni 938 902.
Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ijanisha ku bandura Coronavirus riri kuri 3%, iry’abakira ni 81% mu gihe abapfa bari kuri 1.3%.
12.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo batanu b’imyaka 86, 82, 68, 63 (i Kigali) na 54 (i Kayonza) / Condolences to families of 86, 82, 68, 63 (in Kigali) and 54 (in Kayonza) yo men who passed away pic.twitter.com/ma67QEAnFG
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 12, 2021
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!